INDIRMBO: IBUKA NANJYE NIBUKE

Kibeho1

IBUKA NANJYE NIBUKE
Ibuka, nanjye nibuke
Ibuka, ureke nanjye nibuke
Niba ukunda ukuri, ngwino twibukiranye
Ibuka, nanjye nibuke
Ibuka, ureke nanjye nibuke
Kubwizanya ukuri
Niyo ntango y'ubwiyunge
Ibuka .........

 

Ibuka, nanjye nibuke
Ibuka, ureke nanjye nibuke
Nta kibi nko kubura abawe
Ukanabuzwa no kubaririra
Ibuka ..........

Nyabuneka nyabuneka nyabuneka
Nihibukwe bose
Ibuka .................

Twibuke twese, bose, bose bose ......
Ibuka
N'abatabizi babimenye
Erega intambara si intango
Ibuka............

Ibuka, nanjye nibuke
Ibuka ureke nanjye nibuke
Inkuru si amateka
Ingero si ingingo
Ibuka
Ayii, ayiwe dawe wee
Ibuka
Ayiii ayiwe mawe weee
Ibuka

Ibuka,
Ibuka, nanjye nibuke
Ibuka, ureke nanjye nibuke
Niba ukunda ukuri, ngwino twibukiranye
Ibuka

Twibuke twese, bose, bose bose ......
Ibuka
N'abatabizi babimenye
Erega intambara si intango
Ibuka............

Ibuka, nanjye nibuke
Ibuka ureke nanjye nibuke
Reka urwango ni nk'ubutayu
Uhira imbuto y'urukundo

Ibukaa, nanjye nibuke
Ibuka ureke nanjye nibuke
Kwirengagiza amateka
Bitera kuyasubizwamo.
Ibuka

Ayii, ayiwe dawe wee!
Ibuka
Ayiii ayiwe mawe weee
Ibuka ...
Ayii, ayiwe Rwanda we
Ibuka
Ayii, nkura mu cyunamo.
Ibuka
Plus jamais ça
Plus jamais ça........
Ibuka nanjye nibuke.

Twibuke twese, bose, bose bose ......
Ibuka
N'abatabizi babimenye
Erega intambara si intango
Ibuka............

 

Indirimbo ya JIBE &CO

 

Overall Rating (0)

0 out of 5 stars

Leave your comments

Post comment as a guest

0
terms and condition.
  • No comments found