Abo turibo

Ni Abacu Foundation ni umuryango huriro washinzwe muri Mutarama 2015, ushinzwe n’imiryango itatu, abawushinze akaba ari: African Survivors International (http://survivorsnetworks.blogspot.de/), Umuryango w’urubyiruko ruharanira imiyoborere myiza n’impinduka mu Rwanda (RY4LCI) (http://www.impinduka.com/), na Akaburantikaboneke asbl.

Ni Abacu Foundation ni umuryango udaharanira inyungu, utabogamiye ku ishyaka rya politike iryariryo ryose kandi utagengwa na Leta, ukaba uhuza abantu n’amahuriro y’abantu utagamije kwibuka gusa no guha icyubahiro inzirakarengane zibagiwe cyangwa zashyizwe iruhande nyuma yo kwicwa na FPR mu myaka 25 irenga, ahubwo NI ABACU FOUNDATION yibanda no ku guhuruza (gushishikariza) umuryango mpuzamahanga gufasha guhagarika jenoside ibera mu karere k’ibiyaga bigari ikorerwa ubwoko bw’abahutu b’abanyarwanda n’ubwoko bwa Bantu, na none uharanira gukora ubuvugizi kugira ngo ukuri kuvugwe noneho gufashe abarokose n’abagizweho ingaruka n’intambara kubaka icyizere cy’ahazaza heza!

Kubera iki NI ABACU FOUNDATION yashinzwe?

Kuva FPR inkotanyi yatera igihugu cy’u Rwanda ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, ubwicanyi bukabije bwakwiriye u Rwanda rwose. Mu gihe cy’intambara yamaze imyaka 4, FPR-Inkotanyi yakoze ibyaha by’intambara, ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibikorwa by’iterabwoba aho yishe abakuru b’ibihugu 2 aribo Perezida Juvenal HABYARIMANA w’u Rwanda na Perezida Cyprien NTARYAMIRA w’u Burundi ku itariki ya 6 Mata 1994, akaba aricyo gikorwa cyateye ubwicanye bw’imbaga y’abantu na jenoside zishe amamiliyoni y’inzirakarengane z’abahutu, abatwa, abatutsi n’abanyamahanga. FPR-Inkotanyi imaze gufata igihugu ntabwo yigeze ihagarika ubwicanyi na rimwe ahubwo bwarenze imipaka y’u Rwanda bujya muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ishyaka rya Kagame riyoboye igihugu rifatanyije nindi mitwe y’abicanyi nka AFDL, CNDP, M23, Mai-Mai Tcheka, nindi zishe amamiliyoni mesnhi y’impunzi z’abahutu n.abaturage ba Congo kuva mu 1996 kugeza uyu munsi.

Kubirebana n’ubutabera mpuzamahanga, ibyaha bya jenoside byakorewe abatutsi byahaniwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ariko kurundi ruhande ibyaha ndengakamere na jenoside yakorewe impunzi z’abahutu n’abaturage ba Congo bikozwe n’abasirikare ba FPR ntawigeze abihanirwa.

Igiteye agahinda cyane ni uko uyu munsi mu Rwanda abatutsi aribo bonyine bafite uburenganzira k’ubutabera n’ibikorwa byo kwibuka, mu gihe abahutu n’abatwa baguye muri jenoside yakozwe na FPR-Inkotanyi bimwe uburenganzira k’ubutabera no kwibuka ababo bakundaga. Kwibuka abatutsi baguye muri jenoside ntabwo ari ikibazo ahubwo ikibazo giteye ubwoba ni ukwibuka no guha ubutabera abatutsi gusa naho abatwa n’abahutu ukabasiga.

Kubera kurokoka ubwicanyi bukomeye bwose bwatwaye amamiliyoni y’ubuzima bw’abahutu, abatutsi n’abatwa, abashinze umuryango NI ABACU FOUNDATION bumva ko ari inshingano zabo zikomeye nk’ikiremwamuntu gusa icyubahiro no kutibagirwa inzirakarengane zishwe mu myaka 25 ishyize ariko zigashyirwa iruhande na Leta iriho y’u Rwanda ndetse n’umuryango mpuzamahanga.

NI ABACU FOUNDATION ni ijwi kubatagira ababavugira barokotse ndetse no ku miryango y’abakomeje kwicwa kugeza ikajugunywa mu biyaga n’imigezi na Leta y’igitugu y’u Rwanda ndetse n’impunzi zikomeje guhigwa nk’inyamaswa mu mashyamba ya Congo n’ahandi.

Overall Rating (1)

5 out of 5 stars

Leave your comments

Post comment as a guest

0
terms and condition.

People in this conversation

  • Guest - Joe Quigley

    Rated 5 out of 5 stars

    http://human2human.org/H2Hnet2014cover.jpg
    Imana aguhe umugisha
    Uburenganzira bungana na Ubutabera
    Amahoro & Nurukundo kurimwe
    http://human2human.org/H2Hnet2014cover.jpgMurakoze cyane
    Ndu mnyamerika

    Like 0 Short URL:
  • Guest - Twibukiranye

    This is the best website ever!!!!

    Like 0 Short URL: