URWIBUTSO RW'INZIRAKARENGANE ZIDAFITE UBURENGANZIRA BWO KWIBUKWA MU GIHUGU

Ni-abacu-logoImiryango idaharanira inyungu: Rwanda Youth for Leadership and Change Initiative (RY4LCI) (www.impinduka.com), African Survivors International (http://survivorsnetworks.blogspot.com), na Akaburantikaboneke asbliramenyesha
abanyarwanda bose n'incuti zabo ko yibumbiye hamwe igashinga umutaka umwe
(umbrella) mugari wahawe izina rya
''Ni Abacu Foundation''.

 

 

Iyi miryango idaharanira inyungu uko ari itatu imaze kubona ko uko imyaka ishyira
indi igataha inzirakarengane zishwe na FPR zigenda zibagirana, abarokotse
ubwicanyi bagasaza abandi bagapfa, ibyabayeho bikibagirana, ndetse amahanga
agakomeza gutera umugongo abarokotse amahano, iyi miryango yiyemeje gushyiraho
umusingi (foundation) uzubakirwaho ibikorwa byinshi n'imishinga myinshi
iganisha mu guharanira ko ukuri kuzima ku bacu bishwe bazira icyo baricyo
kutazimangatana.

 

 

''Ni Abacu Foundation''akaba ari iremezo-shingiro rishinzwe gukora ubuvugizi
bw'abasigaye no guharanira ko inzirakarengane zishwe na FPR inkotanyi zidafite
uburenganzira bwo kwibukwa no kubakirwa inzibutso zibikwiye mu gihugu cyacu
cy'u Rwanda nazo zihabwa icyubahiro kizikwiye. Ni muri urwo rwego umushinga
wa mbere
''Ni Abacu Foundation''ihereyeho ari ukubaka urwibutso (online
memorial site) rw' inzirakarengane zose zishwe na FPR-Inkoranyi guhera 1990
kugeza ubu. Uru rwibutso ruherereye kuri:
www.nabacu.org

Uru rwibutso nubwo bwose rudakozwe n'amabuye amatafari, n'isakaro ariko ni
urwibutso duhaye ababyeyi bacu, abana bacu, abavandimwe bacu, incuti zacu,
Abahutu, Abatwa, Abatutsi, n'abanyamahanga batibukwa mu Rwanda kuko bishwe
na FPR-Inkotanyi iri ku butegetsi.

 

 

Abacu bazagera aho bashyingurwe kandi nabo bibukwe: ''Ni Abacu Foundation''
ikaba isaba ababuze ababo kudaheranwa n'agahinda kuko guheranwa n'agahinda ni
ugutsindwa n'abicanyi bishe abacu. Mu gihe dutegereje ko igihugu cyacu kibohorwa
bya nyabyo. ''Ni Abacu Foundation'' irabakangurira kugira icyikezere gikomeye
cyo kubaho kandi neza ejo hazaza . Kugirango tubigereho ariko birasaba
kubiharanaira no guhagurukira rimwe twese uko twakabaye abanyarwanda,
abaturanyi n'incuti zacu dugaharanira impinduka nyazo n'amahoro
n'ubwisanzure.

 

 

Turasaba abanyarwanda kujya basura kenshi ibice bitandukanye bigize uru rwibutso
(
www.nabacu.org ) kugirango bahe icyubahiro abacu batibukwa mu
gihugu cyabo.

Murakoze Imana ibane namwe.

Bitangarijwe i Berlin, tariki 1 Gicurasi 2015

Mu izina rya NI ABACU FOUNDATION
Jean-Christophe NIZEYIMANA*

Umuvugizi wa "Ni Abacu Foundation"

Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

*Jean-Christophe NIZEYIMANA ni umuharanizi. Ni umuntu urwanira
iyubahirizwa ry'uburenganzira bw' ikiremwa-muntu kandi akarwanya ironda-
koko aho ryava hose.

Overall Rating (0)

0 out of 5 stars

Leave your comments

Post comment as a guest

0
terms and condition.
  • No comments found